Yosuwa 14:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Iyo miryango icyenda n’igice yahawe gakondo hakoreshejwe ubufindo,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.+ 1 Samweli 10:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Hanyuma yigiza hafi amazu yo mu muryango wa Benyamini, hatoranywa inzu y’Abamatiri.+ Amaherezo, Sawuli mwene Kishi aratoranywa.+ Baramushakisha ariko arabura. Nehemiya 11:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko abatware+ ba rubanda batura muri Yerusalemu,+ ariko ku basigaye bo muri rubanda hakoreshejwe ubufindo+ kugira ngo hatoranywe umuntu umwe mu bantu icumi ajye gutura muri Yerusalemu umurwa wera,+ abandi icyenda basigaye bature mu yindi migi. Imigani 16:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Abantu bakorera ubufindo mu kinyita cy’umwambaro,+ ariko umwanzuro wose uturuka kuri Yehova.+
2 Iyo miryango icyenda n’igice yahawe gakondo hakoreshejwe ubufindo,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.+
21 Hanyuma yigiza hafi amazu yo mu muryango wa Benyamini, hatoranywa inzu y’Abamatiri.+ Amaherezo, Sawuli mwene Kishi aratoranywa.+ Baramushakisha ariko arabura.
11 Nuko abatware+ ba rubanda batura muri Yerusalemu,+ ariko ku basigaye bo muri rubanda hakoreshejwe ubufindo+ kugira ngo hatoranywe umuntu umwe mu bantu icumi ajye gutura muri Yerusalemu umurwa wera,+ abandi icyenda basigaye bature mu yindi migi.