7 Yozefu abonye abavandimwe be ahita abamenya, ariko we ariyoberanya ntibamumenya.+ Ni ko kubabaza abakankamira ati “muraturuka he?” Baramusubiza bati “turaturuka mu gihugu cy’i Kanani, tuje guhaha.”+
10 Ariko Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi uwo ni nde,+ kandi se mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja baragwiriye.+