Zab. 37:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Uduke tw’umukiranutsi ni twiza;+Turuta ibyinshi by’abantu benshi babi.+ Imigani 15:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ibyiza ni ukugira duke utinya Yehova+ kuruta kugira byinshi birimo impagarara.+ Imigani 16:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Kugira duke turimo gukiranuka+ biruta kugira byinshi bitarimo ubutabera.+ Imigani 17:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Agace k’umugati wumye karimo umutuzo,+ karuta inzu yuzuye ibitambo birimo intonganya.+