Hoseya 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+ Matayo 16:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+ Cyangwa umuntu yatanga iki kugira ngo acungure+ ubugingo bwe? Mariko 8:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+ Yohana 6:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ntimukorere ibyokurya byangirika,+ ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha; kuko Data ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”+
7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+
26 None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+ Cyangwa umuntu yatanga iki kugira ngo acungure+ ubugingo bwe?
36 Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?+
27 Ntimukorere ibyokurya byangirika,+ ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha; kuko Data ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”+