Imigani 3:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima,+ kandi ababugundira+ bazitwa abahiriwe.+ Imigani 8:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Kuko umbona wese azabona ubuzima,+ kandi Yehova aramwemera.+ Imigani 9:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Kuko nzatuma urama iminsi myinshi,+ kandi imyaka yawe yo kubaho iziyongera.+