ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 65:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ni bo bavuga bati ‘guma aho uri ntunyegere, kuko natuma nawe uba uwera.’+ Abo ni umwotsi mu mazuru yanjye,+ ni umuriro ugurumana umunsi ukira.+

  • Matayo 6:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Mwirinde cyane mudakorera ibyo gukiranuka+ kwanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe; naho ubundi nta ngororano So wo mu ijuru yazabaha.

  • Matayo 12:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Abafarisayo babibonye baramubwira+ bati “dore abigishwa bawe barakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato.”+

  • Matayo 23:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, kuko mutanga icya cumi+ cya menta na aneto na kumino,* ariko mukirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera,+ imbabazi+ n’ubudahemuka.+ Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko mutirengagije n’ibyo bindi.

  • Luka 18:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Hanyuma nanone acira uyu mugani abantu bamwe na bamwe biyiringiraga ko ari abakiranutsi,+ bakabona ko abandi nta cyo bavuze:+

  • Abaroma 10:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 kuko kuba bataramenye gukiranuka kw’Imana+ ahubwo bagashaka kwishyiriraho ukwabo bwite,+ byatumye batagandukira gukiranuka kw’Imana.+

  • Abaroma 14:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ariko se kuki ucira urubanza umuvandimwe wawe?+ Cyangwa se nanone, kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza+ y’Imana,

  • Abakolosayi 2:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge kugira ngo umuntu yihimbire uburyo bwo gusenga, yigire nk’uwicisha bugufi kandi ababaze umubiri we,+ nyamara ibyo nta mumaro bigira wo kurwanya irari ry’umubiri.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze