ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 39:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Dore iminsi yanjye wayigize mike;+

      Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+

      Ni ukuri umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba ahagaze akomeye, ni umwuka gusa.+ Sela.

  • Umubwiriza 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Jyewe ubwanjye nitegereje imirimo yanjye yose nakoresheje amaboko yanjye, kandi nitegereza imirimo yose iruhije nakoranye umwete,+ maze mbona ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,+ kandi mbona ko kuri iyi si nta gifite umumaro.+

  • Umubwiriza 2:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Kuko umuntu mwiza imbere yayo+ yamuhaye ubwenge n’ubumenyi no kunezerwa,+ ariko umunyabyaha yamuhaye umurimo wo gukusanya no guteranyiriza hamwe ibigomba guhabwa umuntu mwiza imbere y’Imana y’ukuri.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+

  • Umubwiriza 6:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ibyiza ni ukurebesha amaso aho gutwarwa n’ibyo ubugingo bwawe bwifuza.+ Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+

  • Luka 12:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze