ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 30:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 “naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi.+ Uzafate shekeli magana atanu z’ishangi,+ n’icya kabiri cy’ubwo buremere cya sinamomu+ ihumura neza, ari zo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu z’ubwoko bw’urubingo ruhumura,+

  • Esiteri 2:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Buri mukobwa yagiraga igihe cyo kujya imbere y’Umwami Ahasuwerusi, amaze gukorerwa ibihuje n’itegeko ry’abakobwa mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, kuko ari bwo igihe cyo kubasiga no kubahezura kugira ngo barusheho kuba beza cyarangiraga. Mu mezi atandatu basigwaga amavuta y’ishangi,+ andi mezi atandatu bagasigwa amavuta ahumura neza,+ bakabahezura kugira ngo barusheho kuba beza.

  • Zab. 45:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+

      Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.

  • Indirimbo ya Salomo 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Nzajya ku musozi w’ishangi no ku gasozi k’ububani+ mbere y’amafu ya nimunsi+ n’igicucu kitararenga.”

  • Indirimbo ya Salomo 5:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Amatama ye ameze nk’ubusitani bw’indabyo zihumura,+ nk’iminara y’ibyatsi bihumura neza. Iminwa ye imeze nk’amarebe, itonyanga ishangi.+

  • Yohana 19:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Nanone Nikodemu, wa wundi waje kumureba bwa mbere nijoro, azana igipfunyika kizingiyemo ishangi n’umusagavu gipima ibiro nka mirongo itatu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze