Yeremiya 48:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 “Twumvise ubwibone bwa Mowabu,+ ukuntu yishyira hejuru cyane; twumvise ukuntu yishyira hejuru n’ukuntu yibona, twumva ubwirasi bwe n’ukuntu yikuza mu mutima we.”+ Daniyeli 4:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 “None jyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye yose ari ukuri n’inzira ze zikaba zikiranuka,+ kandi acisha bugufi abibone.”+ Yakobo 4:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+
29 “Twumvise ubwibone bwa Mowabu,+ ukuntu yishyira hejuru cyane; twumvise ukuntu yishyira hejuru n’ukuntu yibona, twumva ubwirasi bwe n’ukuntu yikuza mu mutima we.”+
37 “None jyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye yose ari ukuri n’inzira ze zikaba zikiranuka,+ kandi acisha bugufi abibone.”+
6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+