ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 1:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Nuko Imana irema ibikoko binini byo mu nyanja+ n’ibifite ubugingo byose byigenza,+ byuzura mu mazi nk’uko amoko yabyo ari, n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari.+ Imana ibona ko ari byiza.

  • Zab. 74:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ni wowe wavumbagatanyije inyanja ukoresheje imbaraga zawe;+

      Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.+

  • Yesaya 51:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Yewe kuboko kwa Yehova+ we, haguruka! Haguruka ukenyere imbaraga!+ Haguruka nko mu bihe bya kera, nko mu b’ibihe byashize.+ Mbese si wowe wajanjaguye Rahabu,+ ugahinguranya cya gikoko cyo mu nyanja?+

  • Ezekiyeli 29:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Uvuge uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “yewe Farawo mwami wa Egiputa we,+ ubu ngiye kuguhagurukira wowe gikoko kinini+ cyo mu nyanja kiryamye mu migende yacyo ya Nili,+ cyavuze kiti ‘uruzi rwanjye rwa Nili, ni urwanjye, ni jye ubwanjye warwiremeye.’+

  • Ezekiyeli 32:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “mwana w’umuntu we, tera indirimbo y’agahinda uririmbire Farawo umwami wa Egiputa, umubwire uti ‘waracecekeshejwe nubwo wari umeze nk’intare y’umugara ikiri nto mu mahanga.+

      “‘Wari umeze nk’igikoko cyo mu nyanja,+ kandi wakomezaga gutera hejuru amazi yo mu migezi yawe, ukomeza gutobesha amazi ibirenge byawe ugahindanya inzuzi.’

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze