Zab. 80:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Wakuye umuzabibu muri Egiputa,+Wirukana amahanga kugira ngo uwutere.+ Yeremiya 2:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Nari naraguteye uri umuzabibu utukura w’indobanure,+ wose ugizwe n’imbuto z’ukuri. Byagenze bite kugira ngo uhinduke, ukambera amashami yagwingiye y’umuzabibu ntazi?’+ Matayo 21:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 “Nimwumve undi mugani: habayeho umugabo wari ufite urugo,+ atera uruzabibu maze araruzitira, acukuramo urwengero yubakamo n’umunara,+ maze arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+
21 Nari naraguteye uri umuzabibu utukura w’indobanure,+ wose ugizwe n’imbuto z’ukuri. Byagenze bite kugira ngo uhinduke, ukambera amashami yagwingiye y’umuzabibu ntazi?’+
33 “Nimwumve undi mugani: habayeho umugabo wari ufite urugo,+ atera uruzabibu maze araruzitira, acukuramo urwengero yubakamo n’umunara,+ maze arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+