Yesaya 35:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala,+ n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu. Yesaya 41:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Nzabavuburira imigezi ku dusozi twambaye ubusa, kandi mbavuburire amasoko y’amazi+ mu bibaya. Ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, kandi igihugu kitagira amazi nzagihindura amasoko y’amazi.+ Yesaya 58:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yehova ntazabura kukuyobora+ iteka+ no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.+ Kandi azakomeza amagufwa yawe,+ umere nk’ubusitani bunese,+ ube nk’isoko y’amazi atajya akama.
6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala,+ n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.
18 Nzabavuburira imigezi ku dusozi twambaye ubusa, kandi mbavuburire amasoko y’amazi+ mu bibaya. Ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, kandi igihugu kitagira amazi nzagihindura amasoko y’amazi.+
11 Yehova ntazabura kukuyobora+ iteka+ no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.+ Kandi azakomeza amagufwa yawe,+ umere nk’ubusitani bunese,+ ube nk’isoko y’amazi atajya akama.