4 Nanone yategetse ko basenya ibicaniro+ bya Bayali,+ ibyotero by’umubavu+ byari hejuru yabyo abikuraho. Yajanjaguye inkingi zera z’ibiti,+ ibishushanyo bibajwe+ n’ibishushanyo biyagijwe, abihindura ifu,+ arangije ayinyanyagiza ku mva z’ababitambiraga ibitambo,+