ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 6:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+

  • Yesaya 17:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Icyo gihe imigi ye y’ibihome izaba nk’ahantu ho mu ishyamba hatawe burundu, imere nk’ishami ryatawe burundu bitewe n’Abisirayeli, kandi izahinduka umwirare.+

  • Yeremiya 26:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Mika+ w’i Moresheti+ yahanuye ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda,+ abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “Siyoni izahingwa nk’umurima,+ kandi Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.”’+

  • Amaganya 2:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Yehova yabaye nk’umwanzi.+ Yamize Isirayeli bunguri.+

      Yamize bunguri iminara yaho yose,+ arimbura ibihome byaho byose.+

      Yagwirije umukobwa w’i Buyuda umuborogo n’amaganya.+

  • Ezekiyeli 36:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 nimwumve ijambo ry’Umwami w’Ikirenga Yehova mwa misozi ya Isirayeli mwe!+ Umwami w’Ikirenga Yehova yagize icyo abwira imisozi n’udusozi n’imigezi n’ibibaya n’ahabaye amatongo hagahinduka umwirare,+ n’imigi yatawe igasahurwa n’abasigaye bo mu mahanga ayikikije kandi bakayigira urw’amenyo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze