2 Abami 18:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Dore wiringiye inkunga y’urubingo rusadutse,+ ari rwo Egiputa,+ nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo+ umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose. Yesaya 31:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+ Yesaya 31:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Erega Abanyegiputa ni abantu bakuwe mu mukungugu,+ si Imana; amafarashi yabo afite umubiri w’inyama,+ si umwuka. Yehova ubwe azabangura ukuboko kwe maze ufasha asitare, n’ufashwa agwe,+ kandi bose bazarimbukira rimwe. Yeremiya 43:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica azicwa n’icyo cyorezo; uzaba akwiriye kujyanwa mu bunyage azajyanwa mu bunyage, kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota azicwa n’inkota.+
21 Dore wiringiye inkunga y’urubingo rusadutse,+ ari rwo Egiputa,+ nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo+ umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.
31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+ bakishingikiriza ku mafarashi+ kandi bakiringira amagare y’intambara+ kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.+
3 Erega Abanyegiputa ni abantu bakuwe mu mukungugu,+ si Imana; amafarashi yabo afite umubiri w’inyama,+ si umwuka. Yehova ubwe azabangura ukuboko kwe maze ufasha asitare, n’ufashwa agwe,+ kandi bose bazarimbukira rimwe.
11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica azicwa n’icyo cyorezo; uzaba akwiriye kujyanwa mu bunyage azajyanwa mu bunyage, kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota azicwa n’inkota.+