Yeremiya 50:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Uwo Mwibone azasitara agwe,+ kandi ntazabona umuhagurutsa.+ Nzakongeza umuriro mu migi ye ukongore inkengero ze zose.”+ Malaki 4:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri.+ Uwo munsi ugiye kuza uzabakongora,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “ku buryo utazabasigira umuzi cyangwa ishami.+ Luka 18:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi+ kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+ Yakobo 4:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+ 1 Petero 5:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+
32 Uwo Mwibone azasitara agwe,+ kandi ntazabona umuhagurutsa.+ Nzakongeza umuriro mu migi ye ukongore inkengero ze zose.”+
4 “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri.+ Uwo munsi ugiye kuza uzabakongora,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “ku buryo utazabasigira umuzi cyangwa ishami.+
14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi+ kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+
6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+
5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+