Yeremiya 18:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Nuko baravuga bati “nimuze ducurire Yeremiya umugambi,+ kuko amategeko atazabura ku mutambyi,+ ngo inama ibure ku munyabwenge cyangwa ngo ijambo ribure ku muhanuzi.+ Nimuze tumukubitishe ururimi,+ kandi ntitwite ku magambo ye.” Mika 2:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 “Bazabona ishyano abagambirira gukora ibibi n’abakorera ibibi ku mariri yabo!+ Iyo bukeye babishyira mu bikorwa+ kubera ko babifitiye ubushobozi.+ Luka 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo bari bamuhanze amaso+ cyane, kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone aho bahera bamurega.+ Luka 20:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Bamaze kumugenzura neza, batuma abantu bari baguriye rwihishwa kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire+ mu magambo, kugira ngo bamujyane mu butegetsi, bamushyikirize guverineri.*+
18 Nuko baravuga bati “nimuze ducurire Yeremiya umugambi,+ kuko amategeko atazabura ku mutambyi,+ ngo inama ibure ku munyabwenge cyangwa ngo ijambo ribure ku muhanuzi.+ Nimuze tumukubitishe ururimi,+ kandi ntitwite ku magambo ye.”
2 “Bazabona ishyano abagambirira gukora ibibi n’abakorera ibibi ku mariri yabo!+ Iyo bukeye babishyira mu bikorwa+ kubera ko babifitiye ubushobozi.+
7 Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo bari bamuhanze amaso+ cyane, kugira ngo barebe ko amukiza ku isabato, ngo babone aho bahera bamurega.+
20 Bamaze kumugenzura neza, batuma abantu bari baguriye rwihishwa kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire+ mu magambo, kugira ngo bamujyane mu butegetsi, bamushyikirize guverineri.*+