ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 60:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, kandi kunyaga cyangwa gusenya ntibizongera kumvikana mu mbibi zawe.+ Inkuta zawe uzazita Agakiza,+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.

  • Yesaya 65:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti,+ kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.+

  • Yeremiya 23:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Mu gihe cye Yuda azakizwa,+ Isirayeli na yo igire umutekano.+ Iri ni ryo zina azitwa: Yehova ni we gukiranuka kwacu.”+

  • Ezekiyeli 34:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “‘“Nzagirana na zo isezerano ry’amahoro,+ kandi nzatuma inyamaswa z’inkazi zishira mu gihugu;+ zizibera mu butayu zifite umutekano, ziryamire mu mashyamba.+

  • Hoseya 2:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi+ ku bwabo, n’ibiguruka mu kirere n’ibikururuka ku butaka, kandi nzakura umuheto n’inkota n’intambara mu gihugu,+ ntume bagira umutekano.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze