6 “Mwubure amaso murebe hejuru mu ijuru,+ murebe no hasi ku isi, kuko ijuru rizayoyoka nk’umwotsi,+ n’isi igasaza nk’umwenda.+ Abayituye bazapfa nk’imibu. Ariko agakiza kanjye kazahoraho kugeza ibihe bitarondoreka,+ kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakurwaho.+