Yesaya 29:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ese ntihasigaye igihe gito Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto,+ n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba?+ Yesaya 32:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+ ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto, n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+ Yesaya 35:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala,+ n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu. Yesaya 51:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova azahumuriza Siyoni.+ Azahumuriza ahayo hose habaye amatongo;+ ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni,+ n’umutarwe waho awuhindure nk’ubusitani bwa Yehova.+ Hazabamo ibyishimo n’umunezero, no gushimira n’indirimbo.+ Ezekiyeli 36:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Abantu bazavuga bati “kiriya gihugu mureba cyari cyarahindutse amatongo none cyabaye nk’ubusitani bwa Edeni,+ kandi imigi yari yarashenywe igahinduka umusaka, igasigara ari amatongo ubu isigaye igoswe n’inkuta; yongeye guturwa.”+
17 Ese ntihasigaye igihe gito Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto,+ n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba?+
15 kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+ ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto, n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+
6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala,+ n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.+ Amazi azadudubiriza mu butayu n’imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.
3 Yehova azahumuriza Siyoni.+ Azahumuriza ahayo hose habaye amatongo;+ ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni,+ n’umutarwe waho awuhindure nk’ubusitani bwa Yehova.+ Hazabamo ibyishimo n’umunezero, no gushimira n’indirimbo.+
35 Abantu bazavuga bati “kiriya gihugu mureba cyari cyarahindutse amatongo none cyabaye nk’ubusitani bwa Edeni,+ kandi imigi yari yarashenywe igahinduka umusaka, igasigara ari amatongo ubu isigaye igoswe n’inkuta; yongeye guturwa.”+