25 “Isega+ n’umwana w’intama bizarisha hamwe,+ kandi intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+ Umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka.+ Ntibizateza akaga+ kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,”+ ni ko Yehova avuga.
25 “‘“Nzagirana na zo isezerano ry’amahoro,+ kandi nzatuma inyamaswa z’inkazi zishira mu gihugu;+ zizibera mu butayu zifite umutekano, ziryamire mu mashyamba.+
18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi+ ku bwabo, n’ibiguruka mu kirere n’ibikururuka ku butaka, kandi nzakura umuheto n’inkota n’intambara mu gihugu,+ ntume bagira umutekano.+