29 “Mutumeho abarashi, abazi gufora umuheto bose, baze barwanye Babuloni,+ bayigote impande zose. Ntihagire urokoka.+ Muyiture ibihwanye n’imirimo yayo,+ muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze byose.+ Kuko yakoze iby’ubwibone, igasuzugura Yehova, ikirata ku Wera wa Isirayeli.+