17 Senakeribu yari yanditse+ n’inzandiko zo gusebya Yehova Imana ya Isirayeli,+ aramutuka ati “Imana ya Hezekiya ntizakiza abaturage bayo ngo ibakure mu maboko yanjye,+ nk’uko izindi mana+ z’amahanga na zo zitakijije abaturage bayo ngo zibakure mu maboko yanjye.”