Nehemiya 13:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Hanyuma mbwira Abalewi+ ko bagomba guhora biyeza+ maze bakaza bakarinda amarembo+ kugira ngo beze+ umunsi w’isabato. Mana yanjye, ibyo na byo ujye ubinyibukira,+ kandi ungirire impuhwe kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi.+ Zab. 20:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yibuke amaturo yawe yose,+Kandi yemere urugimbu rw’igitambo cyawe gikongorwa n’umuriro.+ Sela. 1 Abakorinto 15:58 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 58 Ku bw’ibyo rero bavandimwe banjye nkunda, mushikame+ mutanyeganyega, buri gihe mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami,+ muzi ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa.+ Abaheburayo 6:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.
22 Hanyuma mbwira Abalewi+ ko bagomba guhora biyeza+ maze bakaza bakarinda amarembo+ kugira ngo beze+ umunsi w’isabato. Mana yanjye, ibyo na byo ujye ubinyibukira,+ kandi ungirire impuhwe kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi.+
58 Ku bw’ibyo rero bavandimwe banjye nkunda, mushikame+ mutanyeganyega, buri gihe mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami,+ muzi ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa.+
10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.