Zab. 90:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Warabakukumbye,+ bayoyoka nk’inzozi;+Mu gitondo bamera nk’ubwatsi bubisi bwongeye gutohagira.+ Zab. 103:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Kuko umuyaga uzinyuramo ntizikomeze kubaho,+Aho zahoze ntihabe hakimenya ko zahigeze.+ Zab. 104:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Uhishe mu maso hawe byahagarika umutima.+Ubikuyemo umwuka byapfa,+Bigasubira mu mukungugu wabyo.+