Zab. 115:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Zab. 135:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ibigirwamana by’amahanga ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Yesaya 37:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Imana zabyo zaratwitswe+ kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.+ Yesaya 41:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Umunyabukorikori atera inkunga umucuzi w’ibyuma,+ ukoresha inyundo ihwika agatera inkunga ucurira ku ibuye ry’umucuzi, akamubwira ati “giteranyije neza.” Hanyuma undi akagishimangiza imisumari kugira ngo kitazanyeganyezwa.+ Hoseya 8:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Cyaturutse muri Isirayeli+ gicuzwe n’umunyabukorikori uyu usanzwe.+ Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana; igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ubushingwe.+
19 Imana zabyo zaratwitswe+ kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.+
7 Umunyabukorikori atera inkunga umucuzi w’ibyuma,+ ukoresha inyundo ihwika agatera inkunga ucurira ku ibuye ry’umucuzi, akamubwira ati “giteranyije neza.” Hanyuma undi akagishimangiza imisumari kugira ngo kitazanyeganyezwa.+
6 Cyaturutse muri Isirayeli+ gicuzwe n’umunyabukorikori uyu usanzwe.+ Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana; igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ubushingwe.+