ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 21:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-Sheba, maze yambarizayo izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 33:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Imana ya kera na kare ni yo bwihisho bwawe,+

      Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza.+

      Izirukana abanzi imbere yawe,+

      Kandi izavuga iti ‘barimbure!’+

  • Zab. 90:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Imisozi itaravuka,+

      Utarabyara isi+ n’ubutaka+ mu mibabaro nk’iy’umugore uri ku bise,

      Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.+

  • Yesaya 57:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,+ uhoraho iteka+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+ aravuga ati “ntuye hejuru ahera,+ kandi mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima+ kugira ngo mpembure aboroheje, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.+

  • Yeremiya 10:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+

  • Abaroma 16:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 ariko ubu rikaba ryaragaragaye+ kandi rikamenyekana mu mahanga yose binyuze ku byanditswe mu buhanuzi bihuje n’itegeko ry’Imana ihoraho, kugira ngo habeho kumvira gushingiye ku kwizera,+

  • 1 Timoteyo 1:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nuko rero, Umwami w’iteka,+ udashobora kononekara+ kandi utaboneka,+ we Mana y’ukuri yonyine,+ ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose.+ Amen.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze