19 Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywa, n’ukwezi ntikuzongera kukumurikira. Yehova ni we uzakubera urumuri rudashira,+ kandi Imana yawe ni yo izaba ubwiza bwawe.+
10 “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli nyuma y’iyo minsi,’ ni ko Yehova avuga, ‘nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo,+ kandi na bo bazaba ubwoko bwanjye.+