Abalewi 26:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 dore uko nanjye nzabagenza: nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu,+ muhinde umuriro bibaheneshe amaso+ kandi muzahare.+ Muzabibira ubusa kuko abanzi banyu bazabirya.+ Gutegeka kwa Kabiri 4:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Aya magambo yose nagusohoreraho ukagera mu makuba, uzahindukirira Yehova Imana yawe+ wumvire ijwi rye.+ Gutegeka kwa Kabiri 32:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Iyo baza kuba abanyabwenge,+ bari gutekereza kuri ibi bintu.+Bari gutekereza ku iherezo ryabo.+
16 dore uko nanjye nzabagenza: nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu,+ muhinde umuriro bibaheneshe amaso+ kandi muzahare.+ Muzabibira ubusa kuko abanzi banyu bazabirya.+
30 Aya magambo yose nagusohoreraho ukagera mu makuba, uzahindukirira Yehova Imana yawe+ wumvire ijwi rye.+