15 Ba sokuruza ni bo bonyine Yehova yiyegereje cyane arabakunda, ku buryo yatoranyije urubyaro rwabo,+ ari rwo mwe, abatoranya mu yandi mahanga yose nk’uko biri n’uyu munsi.
13 Ariko kandi bavandimwe mukundwa na Yehova, twumva tugomba gushimira Imana buri gihe ku bwanyu, kubera ko Imana yabatoranyirije+ agakiza uhereye mu ntangiriro, ubwo yabezaga+ binyuze ku mwuka+ no kuba mwarizeye ukuri.+