Yeremiya 22:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Mbese wibwira ko uzakomeza gutegeka bitewe gusa n’uko warushije abandi gukoresha amasederi? So ntiyariye, akanywa kandi agaca imanza zitabera kandi zikiranuka?+ Icyo gihe yari aguwe neza.+ Mika 6:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+ Zekariya 7:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri.+ Mujye mugaragarizanya ineza yuje urukundo+ n’imbabazi.+
15 Mbese wibwira ko uzakomeza gutegeka bitewe gusa n’uko warushije abandi gukoresha amasederi? So ntiyariye, akanywa kandi agaca imanza zitabera kandi zikiranuka?+ Icyo gihe yari aguwe neza.+
8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+
9 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri.+ Mujye mugaragarizanya ineza yuje urukundo+ n’imbabazi.+