Imigani 24:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ubwiyandarike buturutse ku bupfapfa ni icyaha,+ kandi abantu banga urunuka umukobanyi.+ Yeremiya 5:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Bihakanye Yehova, bakomeza kuvuga bati ‘nta wubaho,+ kandi nta byago bizatugeraho. Ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona.’+ Yeremiya 17:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Hari abajya bambwira bati “ijambo rya Yehova riri he?+ Ngaho nirisohore!” Ezekiyeli 12:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 “mwana w’umuntu we, ayo magambo muvugira ku butaka bwa Isirayeli+ nk’abaca umugani mugira muti ‘iminsi ibaye myinshi,+ nyamara nta yerekwa ryigeze risohora,’+ agamije iki? Amosi 5:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “‘Bazabona ishyano abifuza umunsi wa Yehova!+ Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+ Uzaba wijimye, nta mucyo uzabaho,+
12 “Bihakanye Yehova, bakomeza kuvuga bati ‘nta wubaho,+ kandi nta byago bizatugeraho. Ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona.’+
22 “mwana w’umuntu we, ayo magambo muvugira ku butaka bwa Isirayeli+ nk’abaca umugani mugira muti ‘iminsi ibaye myinshi,+ nyamara nta yerekwa ryigeze risohora,’+ agamije iki?
18 “‘Bazabona ishyano abifuza umunsi wa Yehova!+ Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+ Uzaba wijimye, nta mucyo uzabaho,+