Gutegeka kwa Kabiri 31:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ibyo bizatuma uwo munsi uburakari bwanjye bubagurumanira,+ kandi rwose nzabata,+ mbahishe mu maso hanjye,+ barimburwe. Bazahura n’amakuba menshi n’imibabaro,+ kandi ntibazabura kwibaza bati ‘ese ibi byago ntitubitewe n’uko Imana yacu itakiri muri twe?’+ 2 Ibyo ku Ngoma 36:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+ Amaganya 2:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yehova yamize bunguri ubuturo+ bwa Yakobo bwose ntiyagira na bumwe agirira impuhwe. Yashenye ibihome+ by’umukobwa w’u Buyuda afite umujinya mwinshi. Yabigejeje ku butaka,+ ahumanya ubwami+ n’ibikomangoma byaho.+
17 Ibyo bizatuma uwo munsi uburakari bwanjye bubagurumanira,+ kandi rwose nzabata,+ mbahishe mu maso hanjye,+ barimburwe. Bazahura n’amakuba menshi n’imibabaro,+ kandi ntibazabura kwibaza bati ‘ese ibi byago ntitubitewe n’uko Imana yacu itakiri muri twe?’+
16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+
2 Yehova yamize bunguri ubuturo+ bwa Yakobo bwose ntiyagira na bumwe agirira impuhwe. Yashenye ibihome+ by’umukobwa w’u Buyuda afite umujinya mwinshi. Yabigejeje ku butaka,+ ahumanya ubwami+ n’ibikomangoma byaho.+