17 Yeremiya abwira Sedekiya ati “Yehova Imana nyir’ingabo,+ Imana ya Isirayeli+ aravuga ati ‘nusohoka ukishyira mu maboko y’abatware b’umwami w’i Babuloni,+ ubugingo bwawe buzakomeza kubaho kandi uyu mugi ntuzatwikwa; kandi wowe n’abo mu rugo rwawe muzakomeza kubaho.+