Kuva 13:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore inzira,+ naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire, bashobore kugenda ku manywa na nijoro.+ Gutegeka kwa Kabiri 20:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 kuko Yehova Imana yanyu atabaranye namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+ 1 Ibyo ku Ngoma 14:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Dore uko biri bugende: niwumva ikiriri cy’ingabo hejuru y’ibihuru bya baka,+ uhite ugaba igitero,+ kuko icyo gihe Imana y’ukuri iri bube isohotse igiye imbere yawe,+ iteye inkambi y’Abafilisitiya.”
21 Ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore inzira,+ naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire, bashobore kugenda ku manywa na nijoro.+
15 Dore uko biri bugende: niwumva ikiriri cy’ingabo hejuru y’ibihuru bya baka,+ uhite ugaba igitero,+ kuko icyo gihe Imana y’ukuri iri bube isohotse igiye imbere yawe,+ iteye inkambi y’Abafilisitiya.”