Intangiriro 32:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Ni cyo cyatumye aho hantu Yakobo ahita Peniyeli,+ kuko yavuze ati “nabonye Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+ Kuva 33:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Yongeraho ati “ntushobora kureba mu maso hanjye, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”+ Abacamanza 6:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Gideyoni ahita amenya ko uwo yari umumarayika wa Yehova.+ Aravuga ati “ayii, Yehova Mwami w’Ikirenga, ndagowe kuko nabonye umumarayika wa Yehova amaso ku yandi!”+ Abacamanza 13:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Nuko Manowa abwira umugore we ati “turapfuye+ kuko twabonye Imana.”+ Yohana 1:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Nta muntu wigeze abona Imana;+ umwana w’ikinege+ ufite kamere y’Imana uri mu gituza+ cya Se ni we wasobanuye ibyayo.+ Yohana 4:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Imana ni Umwuka,+ kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”+
30 Ni cyo cyatumye aho hantu Yakobo ahita Peniyeli,+ kuko yavuze ati “nabonye Imana amaso ku yandi kandi nkomeza kubaho.”+
22 Gideyoni ahita amenya ko uwo yari umumarayika wa Yehova.+ Aravuga ati “ayii, Yehova Mwami w’Ikirenga, ndagowe kuko nabonye umumarayika wa Yehova amaso ku yandi!”+
18 Nta muntu wigeze abona Imana;+ umwana w’ikinege+ ufite kamere y’Imana uri mu gituza+ cya Se ni we wasobanuye ibyayo.+