ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 12:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma,+ kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”+

  • Zab. 37:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Abakiranutsi bazaragwa isi,+

      Kandi bazayituraho iteka ryose.+

  • Yesaya 49:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Uku ni ko Yehova avuga ati “mu gihe cyo kwemererwamo naragushubije,+ no ku munsi w’agakiza naragutabaye.+ Nakomeje kukurinda kugira ngo ngutange ube isezerano ry’abantu,+ usane igihugu+ kandi utume abantu basubirana umurage wabo wari warabaye amatongo;+

  • Matayo 25:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 “Hanyuma umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data,+ muragwe+ ubwami+ bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho.+

  • Yohana 10:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Mfite n’izindi ntama+ zitari izo muri uru rugo;+ izo na zo ngomba kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye+ kandi zizaba umukumbi umwe, zigire n’umwungeri umwe.+

  • 2 Petero 3:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ariko nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya+ n’isi nshya,+ ibyo gukiranuka kuzabamo.+

  • Ibyahishuwe 7:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nyuma y’ibyo, ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi+ umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose+ no mu miryango yose no mu moko yose+ n’indimi zose,+ bahagaze imbere y’intebe y’ubwami+ n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera,+ kandi bafite amashami y’imikindo+ mu ntoki zabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze