Gutegeka kwa Kabiri 14:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Ingurube+ na yo ntimukayirye, kuko yatuye inzara ariko ikaba ituza. Izababere ikintu gihumanye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.+ Yesaya 65:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 bicara mu marimbi,+ bakarara mu tuzu tw’abarinzi barya inyama z’ingurube,+ kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w’ibihumanye.+ Yesaya 66:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Abiyeza bakisukura kugira ngo bajye mu mirima+ inyuma y’ikigirwamana kiri mu murima hagati, bakarya inyama z’ingurube+ n’ibiteye ishozi ndetse n’imbeba,+ bose bazarimbukira icyarimwe,” ni ko Yehova avuga.
8 Ingurube+ na yo ntimukayirye, kuko yatuye inzara ariko ikaba ituza. Izababere ikintu gihumanye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.+
4 bicara mu marimbi,+ bakarara mu tuzu tw’abarinzi barya inyama z’ingurube,+ kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w’ibihumanye.+
17 Abiyeza bakisukura kugira ngo bajye mu mirima+ inyuma y’ikigirwamana kiri mu murima hagati, bakarya inyama z’ingurube+ n’ibiteye ishozi ndetse n’imbeba,+ bose bazarimbukira icyarimwe,” ni ko Yehova avuga.