ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 51:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova azahumuriza Siyoni.+ Azahumuriza ahayo hose habaye amatongo;+ ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni,+ n’umutarwe waho awuhindure nk’ubusitani bwa Yehova.+ Hazabamo ibyishimo n’umunezero, no gushimira n’indirimbo.+

  • Yesaya 56:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+ ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.+ Ibitambo byabo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byabo,+ byose bizemerwa ku gicaniro cyanjye.+ Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu mahanga yose.”+

  • Yesaya 57:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nutabaza, ibintu byawe warundanyije ntibizagukiza,+ ahubwo byose bizatwarwa n’umuyaga.+ Umwuka uzabihuha biyoyoke; ariko umpungiraho+ azaragwa igihugu, aragwe umusozi wanjye wera.+

  • Yesaya 65:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “Isega+ n’umwana w’intama bizarisha hamwe,+ kandi intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+ Umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka.+ Ntibizateza akaga+ kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,”+ ni ko Yehova avuga.

  • Ezekiyeli 20:40
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 40 “‘Kuko ku musozi wanjye wera, ku musozi muremure wa Isirayeli,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ni ho ab’inzu ya Isirayeli bose uko bakabaye bazankorera muri icyo gihugu.+ Ni ho nzabishimira kandi ni ho nzabakira amaturo n’umuganura w’ibintu byanyu byose byera mutanga ho amaturo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze