7 na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+ ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.+ Ibitambo byabo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byabo,+ byose bizemerwa ku gicaniro cyanjye.+ Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu mahanga yose.”+
15 Ni cyo gituma bari imbere+ y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera umurimo wera+ ku manywa na nijoro mu rusengero rwayo; Uwicaye ku ntebe y’ubwami+ azababambaho ihema rye.+