30 “‘Ni yo mpamvu nzacira buri wese wo muri mwe urubanza nkurikije inzira ze,+ mwa b’inzu ya Isirayeli mwe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.+ ‘Nimuhindukire, nimuhindukire mureke ibyaha byose mukora,+ kandi ntimwemere ko hagira ikibabera ikigusha ngo gitume mukora icyaha.+