Yesaya 21:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Neretswe ibintu biteye ubwoba:+ umugambanyi aragambana, n’umunyazi akanyaga.+ Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi,+ genda ugote! Nahagaritse kuniha kose yateje.+ Yeremiya 50:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Dore ngiye guhagurukiriza Babuloni iteraniro ry’amahanga akomeye, ayitere aturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru;+ azishyira hamwe ayitere+ maze ayifate.+ Imyambi yabo imeze nk’iy’umugabo w’umunyambaraga uhekura ababyeyi, utagaruka ubusa.+ Yeremiya 51:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 “Mutyaze imyambi,+ mwikinge mu ngabo. Yehova yakanguye umutima w’abami b’Abamedi,+ kuko yatekereje guhagurukira Babuloni+ ngo ayirimbure. Ni igihe cyo guhora kwa Yehova ahorera urusengero rwe.+ Daniyeli 5:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 maze Dariyo+ w’Umumedi ahabwa ubwami bwe, afite imyaka nka mirongo itandatu n’ibiri.
2 Neretswe ibintu biteye ubwoba:+ umugambanyi aragambana, n’umunyazi akanyaga.+ Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi,+ genda ugote! Nahagaritse kuniha kose yateje.+
9 Dore ngiye guhagurukiriza Babuloni iteraniro ry’amahanga akomeye, ayitere aturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru;+ azishyira hamwe ayitere+ maze ayifate.+ Imyambi yabo imeze nk’iy’umugabo w’umunyambaraga uhekura ababyeyi, utagaruka ubusa.+
11 “Mutyaze imyambi,+ mwikinge mu ngabo. Yehova yakanguye umutima w’abami b’Abamedi,+ kuko yatekereje guhagurukira Babuloni+ ngo ayirimbure. Ni igihe cyo guhora kwa Yehova ahorera urusengero rwe.+