3 Kuko hari ishyanga ryayiteye riturutse mu majyaruguru.+ Ni ryo rihindura igihugu cyayo icyo gutangarirwa, ku buryo gisigara nta muntu ugituyemo.+ Abantu bahunganye n’amatungo;+ barigendeye.”+
21 Nuko umumarayika ukomeye aterura ibuye rimeze nk’urusyo+ runini ariroha mu nyanja,+ aravuga ati “uko ni ko Babuloni, wa murwa ukomeye, uzaturwa hasi mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ntuzongera kuboneka.+