Gutegeka kwa Kabiri 28:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Uzasaba umukobwa undi mugabo amufate ku ngufu.+ Uzubaka inzu ariko ntuzayituramo.+ Uzatera uruzabibu ariko ntuzarusarura.+ Yeremiya 12:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Babibye ingano ariko basarura amahwa.+ Barakoze cyane birabarwaza, ariko nta cyo bizabamarira.+ Umusaruro wabo uzabakoza isoni bitewe n’uburakari bugurumana bwa Yehova.” Hoseya 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+ Zefaniya 1:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ubutunzi bwabo buzasahurwa, amazu yabo azahindurwa umusaka.+ Bazubaka amazu ariko ntibazayabamo,+ bazatera inzabibu ariko ntibazanywa divayi yazo.+
30 Uzasaba umukobwa undi mugabo amufate ku ngufu.+ Uzubaka inzu ariko ntuzayituramo.+ Uzatera uruzabibu ariko ntuzarusarura.+
13 Babibye ingano ariko basarura amahwa.+ Barakoze cyane birabarwaza, ariko nta cyo bizabamarira.+ Umusaruro wabo uzabakoza isoni bitewe n’uburakari bugurumana bwa Yehova.”
7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+
13 Ubutunzi bwabo buzasahurwa, amazu yabo azahindurwa umusaka.+ Bazubaka amazu ariko ntibazayabamo,+ bazatera inzabibu ariko ntibazanywa divayi yazo.+