2 yavuze ibya Egiputa,+ avuga ibirebana n’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa+ wari ku ruzi rwa Ufurate i Karikemishi,+ uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu+ mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, ati
26 “‘Nzabahana mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni+ no mu maboko y’abagaragu be; kandi nyuma yaho izongera guturwa nk’uko byahoze mu minsi ya kera,’+ ni ko Yehova avuga.