9 Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga,+ n’abazabakomokaho bamenyekane mu bantu bo mu mahanga. Abazababona bose bazabamenya,+ bamenye ko ari urubyaro Yehova yahaye umugisha.”+
8 Yehova aravuga ati “nk’uko divayi nshya+ iboneka mu iseri ry’imizabibu umuntu akavuga ati ‘ntimuryangize+ kuko ririmo umugisha,’+ ni ko nzabigenza ku bw’abagaragu banjye kugira ngo ntarimbura abantu bose.+