5 Nuko uwari umutware w’urugo n’uwari umutware w’umugi n’abakuru hamwe n’abareraga abahungu ba Ahabu,+ batuma kuri Yehu bati “turi abagaragu bawe. Icyo uri butubwire cyose turagikora. Nta n’umwe turi bugire umwami. Ukore icyo ubona gikwiriye mu maso yawe.”