26 Hanyuma abwira Abiyatari+ umutambyi ati “jya mu masambu yawe muri Anatoti!+ Wari ukwiriye gupfa,+ ariko si ndi bukwice uyu munsi kuko wahekaga isanduku ya Yehova Umwami w’Ikirenga+ imbere ya data Dawidi,+ kandi ukaba warababaranye na data mu mibabaro ye yose.”+