ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 8:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 “Abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibatsindwa n’umwanzi+ wabo bazira ko bagucumuyeho,+ ariko bakakugarukira+ bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga+ kandi bakagutakambira bari muri iyi nzu,+

  • Yeremiya 7:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu, nanjye nzatuma mukomeza gutura aha hantu.+

  • Ezekiyeli 18:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “‘Umuntu mubi nahindukira akava mu byaha byose yakoze+ maze agakurikiza amategeko yanjye yose kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka,+ azakomeza kubaho; ni ukuri ntazapfa.+

  • Ezekiyeli 33:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ubabwire uti ‘“ndahiye kubaho kwanjye,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, “ko ntishimira ko umuntu mubi apfa;+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira+ akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire! Nimuhindukire mureke inzira zanyu mbi.+ Kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?”’+

  • Yona 3:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nuko abantu b’i Nineve bizera Imana,+ batangaza ko abantu bose biyiriza ubusa kandi bakambara ibigunira,+ guhera ku ukomeye muri bo kugeza ku woroheje.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze