ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 106:45
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,+

      Akicuza nk’uko ineza ye yuje urukundo ihebuje ari nyinshi.+

  • Yeremiya 26:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Wenda bazumva maze bahindukire, buri wese areke inzira ye mbi,+ kandi nanjye nzisubiraho ndeke kubateza ibyago natekerezaga kubateza bitewe n’imigenzereze yabo mibi.+

  • Yoweli 2:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nimushishimure imitima yanyu+ aho gushishimura imyambaro yanyu.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu kuko agira impuhwe n’imbabazi,+ atinda kurakara+ kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo;+ azisubiraho areke guteza ibyago ubwoko bwe.+

  • Yona 3:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Imana y’ukuri ibona ibyo bakoze,+ ukuntu bari baretse inzira zabo mbi,+ maze Imana y’ukuri yisubiraho+ ireka ibyago yari yavuze ko iri bubateze; ntiyabibateza.+

  • Yona 4:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Nuko asenga Yehova ati “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye! Ni yo mpamvu nahunze nkigira i Tarushishi;+ nari nzi ko uri Imana y’impuhwe n’imbabazi,+ itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo+ kandi yisubiraho ikareka guhana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze